Abaturage b’akarere ka Rwamagana, by’umwihariko mu mirenge ya Mwurire na Munyiginya barishimira inzu ababyeyi bazajya babyariramo (Maternité) yujujwe mu murenge wa Mwurire kuko ngo izafasha ababyeyi kubona aho babyarira hafi yabo mu gihe bajyaga bakora ingendo ndende bagana ku bigo nderabuzima biri kure y’aho batuye.

inzu y’ababyeyi yuzuye i mwurire
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana busaba aba baturage kurushaho kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo babashe kugera ku byiza by’ubuvuzi bubegerezwa nta nkomyi, by’umwihariko iri vuriro rimaze icyumweru rifunguye imiryango.
Abaturage bavuga ko iyi nzu y’ababyeyi ikemuye ibibazo byinshi kuko muri aka gace ka Mwurire hari abaturage batuye kure y’ibigo nderabuzima kandi n’imihanda itameze neza ku buryo ngo byagoraga ababyeyi kuhagera ndetse bigateza ingorane zo kubyarira mu nzira cyangwa mu ngo.
Mukamunyana Béatrice avuga ko iyi nzu izatuma nta mubyeyi wongera kubyarira mu rugo kuko byabatezaga ibibazo.
Agira ati «Dore ndakuze jyewe; ingorane zo kubyarira mu rugo… twajyaga tubyarira mu rugo kera, umuntu akicwa n’inda, bakavuga ngo abarozi bamutegeye ku nda ariko ubungubu aho abantu bagiye babyarira kwa muganga n’abajyanama b’ubuzima bashyirwaho, habayeho gahunda y’uko impfu z’ababyeyi zigabanuka n’abana bapfa bavuka baragabanuka. Nta n’aho mperuka kubyumva.»
Murekatete na Violette na we avuga ko hari igihe umubyeyi yafatwaga n’inda, akerekeza ku kigo nderabuzima ariko akabyarira mu nzira ataragerayo, none ngo iyi nzu y’ababyeyi barayishimiye kuko izabafasha kubyara neza kandi badakoze ingendo ndende.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana, Muhongayire Yvonne, yemeza ko iyi nzu y’ababyeyi ari amahirwe akomeye ku babyeyi bo muri iyi mirenge n’akarere muri rusange ngo kuko bizagabanya kurushaho impfu z’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara. Ku bw’izo nyungu, ngo abaturage barasabwa gutanga umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi (Mutuelle de santé) kugira ngo bazajye bivuza nta mbogamizi bagize.
Bamwe mu baturage b’imirenge ya Mwurire na Munyiginya bari basanganywe ibibazo byo kutagira ibigo nderabuzima hafi yabo ku buryo nk’abo mu murenge wa Munyiginya bajyaga bagana Ikigo nderabuzima cya Ruhunda kiri mu bilometero 8 naho abo mu murenge wa Mwurire bakagana Ikigo nderabuzima cya Rwamagana kiri mu bilometero bigera ku 10.
Iri vuriro rizajya rifasha ababyeyi, ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60 utabariyemo ibikoresho, akaba yarabonetse ku bufatanye bw’akarere ka Rwamagana ndetse n’Umuryango «ANGLNX» wo mu Bwongereza watanzemo miliyoni 30 ndetse n’ibikoresho.