Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Program
Viewing all articles
Browse latest Browse all 17

Mu myaka itatu kuboneza urubyaro byazamutseho 19%

$
0
0

Mu rwego rwo kurwanya marariya barateganya kongera inzitiramibu

Ibarurishamibare ryakozwe mu mwaka wa 2010,  ryagaragaje ko abanyarwanda bakoreshaga uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro ku kigero cya 45% none ubu iki kigero kikaba kigeze kuri 64%.

Ibi bikaba ari ibyatangarijwe mu karere ka Musanze, ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi itanu wahuje abaganga, ndetse n’abandi bose bafite mu nshingano guteza imbere no gushyira mu bikorwa uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro.

Nsengiyumva Thomas, ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro muri minisiteri y’ubuzima, yavuze ko n’ubwo aho abanyarwanda bari mu bijyanye no kuboneza urubyaro hashimishije, ngo imibare ikwiye gukomeza kuzamuka.

Ati: “iyo ukoze ikinyuranyo ubonako twiyongereyeho nka 19% mu myaka itatu ishize. Ariko rero turamutse twiranye ngo turi kuzamuka neza, dushobora kugenda twiyongeraho nka kabiri, gatatu gutyo, ku buryo mu myaka twihaye yo kugera ku mihigo bitazatugendekera neza tudafashe ingamba hakiri kare”.

Aba bari mu mwiherero, bafashe umwanzuro wo gukangurira abanyarwanda gutinyuka uburyo bumara igihe kirekire, kuko bufasha mu kwirinda kubyara abo umuntu adashoboye kurera.

Aba baganga kandi basanze iyi gahunda yagera ku ntego ari uko buri wese abigizemo uruhare, ntibiharirwe gusa abakozi bo kwa muganga, abajyanama b’ubuzima abagore cyangwa se ikindi gice kimwe gusa.

Aba baganga kandi biyemeje kurushaho kunoza serivisi baha ababagana kuko ngo iyo bakiriwe neza bagenda bavuga neza ibikubiye muri serivisi bahawe.

The post Mu myaka itatu kuboneza urubyaro byazamutseho 19% appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 17

Trending Articles