Ubwo twaganiraga n’abakuze bo mu murenge wa Nkombo, baubwiraga ko bahangayikishijwe n’abashaka bakiri bato hanyuma bakabyara abana benshi, ibi ngo bibateza ibibazo bikomeye kuko ngo nyuma y’igihe gito ingo zabo zimaze kubarenga ubushobozi ngo bagaruka kubabyeyi kubasaba imfashanyo yo kurera abana kandi ngo baba barahawe umunani .
Aba basaza barimo Ntakirutimana Emmanuel bakomeza gutangaza ko mubigaragara umubyeyi agomba gufasha abana be n’abamukomokaho bose mugihe afite ubushobozi ariko ibyo ngo byari kera bakigira amasambu manini, kuba rero abana babo bagaruka kubasaba ko babafasha kandi nabo batishoboye ngo biteza amakimbirane mu muryango
Usibye kuba ababyeyi bakuru bahura n’ibibazo batezwa n’abana babo batarumva neza gahunda yo kuringaniza imbyaro, ngo ibi bigira ingaruka nyinshi kuko ngo ariho hava abaza kwifashisha kumurenge bavuga ko bugarijwe n’ubukene, umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo Sebagabo Victor avuga ko kugeza ubu umubare w’abana bavuka ukiri mwinshi ugereranyije n’aho batuye ndetse n’ibibatunga
Ni muri urwo rwego asaba urubyiruko kubyara abo bashoboye kurera icyakora Sebagabo Victor, umuyobozi w’uyu murenge avuga ko ngo ukurikije n’umwaka ushize ngo imyumvire iri kugenda yiyongera kuko ngo bageze kuri 23% bavuye kuri 11% mu kuringaniza urubyaro.
Ubusanzwe kuba uyu murenge urangwamo abana benshi ngo biva kuri byinshi, birimo imyumvire ikiri mike, aho hari abatumva neza gahunda yo kuringaniza imbyaro, guharika abagore bityo ugasanga urugo rumwe rufite abana barenga 10. Abasaza bo muri uyu murenge barasaba abana babo kumva neza no gukurikiza gahunda bahabwa zo kuringaniza imbyaro kuko ngo ibi bihe biruhanyije kandi bikaba bitandukanye n’ibyambere.
The post RUSIZI: Abasheshe akanguhe barasaba abakiri bato kubyara abo bashoboye kurera appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.