Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Program
Viewing all articles
Browse latest Browse all 17

Rwanda : Abaturage bakwiye guhabwa serivise z’ubuzima ku buryo butabagoye,zigatangirwa ahantu heza kandi henshi

$
0
0

Abaturage bakwiye guhabwa

Ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu,Dusenge Pierre avuga ko hagiye hubakwa henshi hatangirwa serivise z’ubuzima kugira ngo abaturage bazibone bitabagoye kandi neza birusheho no guteza imbere zerivise y’ubuzima

Ubuzima bwiza ni isoko y’iterambere rirambye ku muntu ubufite. Ni muri urwo rwego,abaturage bakwiye guhabwa serivize z’ubuzima bitabagoye,bakazihabwa vuba,baziherewe heza kandi neza. Iyi akaba ariyo mpamvu mu karere ka Nyabihu,hagiye hubakwa henshi hatangirwa serivise z’ubuzima ari nako hakanagurwa ahari hato nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima muri aka karere yabidutangarije.

Dusenge Pierre  avuga ko mu mwaka wa 2012,hubatswe  ahatangirwa serivise  z’ubuzima henshi,kugira ngo  mu karere ka Nyabihu,abaturage babone serivise z’ubuzima hafi, neza  ,vuba kandi bazihererwe heza.

Bimwe mu bikorwa mu bijyanye no kubaka no kwagura ahatangirwa serivise z’ubuzima mu karere ka Nyabihu,Dusenge avuga ko,hatanzwe isoko ryo kwagura ikigo nderabuzima cya Shyira. Hakozwe kandi inyigo yo kubaka ikigo nderabuzima mu murenge wa Kintobo, utagiraga ikigo nderabuzima. Ibi bikorwa bikazakorwa vuba kugira ngo abaturage barusheho kubona serivise z’ubuzima bitabagoye.

Uretse ikigo nderabuzima kizubakwa ikindi kikagurwa,hubatswe inzu z’aho babyarira”maternité,ku kigo nderabuzima cya Kora mu murenge wa Bigogwe no ku kigo nderabuzima cya Rwankeri,mu murenge wa Mukamira. Ibi kandi byakozweno mu murenge wa Rurembo. Hakaba haranubatswe poste de santé ya Gakamba, mu murenge wa Muringa.

Kuba haragiye hubakwa ahatangirwa serivise z’ubuzima henshi mu duce dutandukanye tw’akarere ka Nyabihu,bikaba byaratewe n’uko bifuza ko Serivise z’ubuzima zarushaho gutangwa mu buryo bushimishije kandi abaturage bakazibona bitabagoye,batagombye gukora ingendo ndende. Ikigamijwe akaba  ari ukwita ku buzima bwa buri wese no guteza imbere serivise z’ubuzima ,kuko ubuzima buzira umuze ari imwe mu ntambwe zifasha  ubufite kugera ku iterambere.

The post Rwanda : Abaturage bakwiye guhabwa serivise z’ubuzima ku buryo butabagoye,zigatangirwa ahantu heza kandi henshi appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 17

Trending Articles