Muri gahunda y’icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, mu gihugu hose hakoze igikorwa cyo gukingira abana bafite hagati y’amezi atandatu n’imyaka 15, indwara z’Iseru na Rubewole. Kuwa gatanu tariki 15/3/2013 mu karere ka Kamonyi, icyo; abana 98% bari bamaze gukingirwa.
Igikorwa cyo gukingira Iseru na Rubewole cyatangiye ku wa kabiri tariki 12/3/2013 kirangira tariki 15/3/2013. Mu karere ka Kamonyi abana bakingiriwe ku bigo by’amashuri, amarerero, ku bigo nderabuzima no ku masite yagiye ashyirwa muri buri kagari ngo yegereze ababyeyi iyo serivisi.
Nk’uko Gafurumba Felix, umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Kamonyi, abitangaza, ngo muri icyo gikorwa, bateganyaga gukingira abana bagera ku bihumbi 255. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 16/3/2013, uyu muyobozi akaba yadutangarije ko hamaze gukingirwa 98% by’abo bateganya.
Mu rwego rwo korohereza abana batiga n’abirirwana n’ababyeyi, hashyizweho amasite abegereye mu tugari, ibyo bikaba byatumye bose bitabira. Buri kigo nderabuzima cyamanuye abaforomo ku masite yegereye abaturage ngo bahakingirire abana.
Claudine Umurerwa waje gukingirira kuri Site ya Gitare aturutse ku kigo nderabuzima cya Nyagihamba, mu murenge wa Nyarubaka, avuga ko gusanga ababyeyi ku masite abegereye, byabafashije kwihutisha gahunda y’ikingira, kuko kuza hafi ya bo bigabanya imirongo no gutegereza. Ngo uretse abakingiriwe ku kigo nderabuzima no ku mashuri, Ikigo cya bo cyohereje abaforomo ku masite ane.
Ubufatanye n’abajyanama b’ubuzima na bwo buri mu byihutishije iki gikorwa, kuko bakoze ubukangurambaga ku baturage ndetse bakanaba hafi y’abaforomo mu gikorwa cy’ikingira.
The post Kamonyi: Gukingira Iseru na Rubewole birangiye 98% mu bari bateganyijwe bakingiwe appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.